Kigali

Kigingi yasabye isubukurwa rya ‘Seka Live’ kuko yabaye umusemburo w’ibitaramo akorera mu Burundi- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/12/2024 15:45
0


Umunyarwenya uri mu bakomeye muri iki gihe mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Alfred-Aubin Mugenzi wamamaye nka Kigingi, yasabye ko ibitaramo bya Seka Live byongera gutegurwa, kuko azirikana inzira byamuharuriye bikamugeza ku gutangiza ibye ngarukamwaka yise “Kigingi Summer Comedy” bibera mu Burundi.



Uyu mugabo washakanye n'umunyarwandakazi atangaje ibi mu gihe umwaka n'amezi ane bishize ibi bitaramo bitaba, ahanini bitewe n'ibyo Sosiyete ya Arthur Nation ibitegura ihugiyemo muri iki gihe.

Ni byo bitaramo byatumye abanyarwanda babasha kubona abanyarwenya bakomeye nka Anne Kansiime, Alex Muhangi, Klint da Drunk, Dr Ofweneke, Eric Omondi, Chipukeezy, Patrick Salvador n'abandi babiciye hirya no hino ku Isi. 

Ni ibitaramo byazamuye amazina y'abarimo nka Patrick Rusine wamenyekanye cyane muri iki gihe.

Hari amakuru avuga ko bamaze igihe mu biganiro n'umunyarwenya Trevor Noah, rurarangirwa ku Isi mu gutera urwenya ku buryo yataramira i Kigali.

Kigingi yakoranye na Arthur Nation igihe kinini, ndetse hari ibitaramo byinshi yagiye agaragaramo birimo ibyabereye muri Kigali Convention Center n'ahandi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Kigingi yavuze ko Seka Live yamubereye isoko yagejeje ku gutekereza gukora ibitaramo bye ngaruka mwaka yise 'Kigingi Summer Comedy'.

Ati "Seka Live iri mu bintu byanteye intege bimfasha gutangira 'Kigingi Summer Comedy' navuga ko ariyo narebeyeho, byari ibitaramo bateguraga nkavuga nti ibi bintu nanjye nabitangiza mu Burundi nkajya mbikora mu gihe cy'impeshyi."

Yavuze ko ashingiye ku makuru afite ibi bitaramo bimaze igihe kinini bitaba, kandi byafashije benshi kugaragaraza impano no gutaramirwa n'abanyarwenya bakomeye, bityo bikwiye kugaruka.

Ati "Ndifuza ko rero icyo kintu cyatumye ibyanjye bishoboka kigaruka, kuko twakoranye mu 2019, Seka Live yari ifite aho igeze, ntekereza ko ari iserukiramuco rihuza abanyarwenya bakomeye, nkanjye natangiye kubona abanyarwenya bakomeye najyaga mbona kuri Youtube mbaboneye muri Seka Live..."

Yungamo ati "Seka Live ifite aho yangejeje, ifite aho yankuye kuko byatumye nkomeza ibyanjye. Rero Nkusi Arthur namubwira nti akomeze, kuko mu karere ifite ahantu yari ageze."

Ibi bitaramo byatumirwagamo cyane abanyarwenya babiri mpuzamahanga, bagahurira ku rubyiniro n’abahanzi batanu bo mu Rwanda.


Kigingi yatangaje ko Seka Live ari yo yatumye atangiza ibitaramo ‘Kigingi Summer Comedy’

 

Kigingi yashimye uruhare rwa Nkusi Arthur mu guteza imbere urwego rwa ‘Comedy’ mu Rwanda, amusaba gukomeza gutegura ibi bitaramo 

Muri Werurwe 2024, Nkusi Arthur yifatanyije na Fally Merci mu kwizihiza isabukuru y'imyaka ibiri 

Ibitaramo bya Seka Live biheruka kuba ku wa 16 Nyakanga 2023

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KIGINGI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND